Isabukuru nziza “Radio Itahuka” turizihiza umwaka umwe tumaze dukora ibiganiro hano kuri radio itahuka, mumpera zu kwezi kwa kabiri nibwo twatangije “Radio Itahuka” none turunvikana hose kwisi hose, aho buri muntu wese ashobora kutunva neza anyuze kuri http://my.blogtalkradio.com/
abandi bakoresheje telphone zabo babashije gukurikira ibiganiro byacu umunsi kumunsi banyuze kuri 347 945 6449. Mwizina rya Radio Itahuka, hamwe nabandi bose dukorana, nagirango mbashimire ibitekerezo cyangwa ibyifuzo mwakomeje kutugezamo umunsi kumunsi, ariko kubyumwihariko ababashije kwemera ubutumire bwacu kuri Radio Itahuka bagatanga ibiganiro byagize akamaro gakomeye cyane muguhindura imyunvire ndeste n’isura yigihugu cyacu yaba muri politike cyangwa mubundi byose tuvuga hano kuri Radio Itahuka. Turabasaba gukomeza gutera inkunga Radio Itahuka mukurikije ubushobozi bwanyu, urugamba ruracyari rurerure mukomere kumuheto kuko icyo twese tugamije nuko ibyo duharanira tuzabigeraho vuba cyane kandi binyuze munzira y’amahoro, mureke twese dushyire ingufu hamwe maze tugaragarize leta ya Kigali ko iminsi yo kuyobora abanyarwanda ikoresheje ikinyoma yarangiye ahubwo ko abanyarwanda bashaka kubana neza mu mahoro kandi bakabwizanya ukiri, bakishyiriraho abayobozi bifuza kuruta kubayoboza imbunda.
Mugire umunsi mwiza
Serge Ndayizeye


Serge nge ndakwemera. Urugamba uriho, ntibagiwe nabo mukorana, ruruta urwamasasu.
Burya ngo ibitekerezo byiza birubaka. Kandi imigambi mibisha ihitana abayicuze.
Urugamba ruracyari rurerure nkuko ubyivugiye; byumwihariko urwokunga Hutu-Tutsi.
Nge ndabona rukomeye kurusha imbaraga za leta ya Kigali ukubyemo incuro ijana.
Bityo ndabasaba kongera imbaraga mu kunga abanyarwanda.
Ibi nkabona bizatangirira mukubwizanya ukuri kubintu bibatanya (truth telling)
bakababarirana.
Mugire Amahoro.
Nibyo koko Radio Itahuka ni iyo gushimirwa kubera akazi gakomeye n’ubwitange bwanyu. Serge, Jean Paul, Denis na Celestin Coordinateur Dr Rudasingwa na Bwana Condo ni mukomeze umurego, ahasigaye natwe tubari inyuma. Ukuri kuzatsinda.Nyagasani Umusumbabyose nakomeze abahe umugisha